Dance

Rwandese folk dance

Imbyino gakondo za kinyarwandaRwanda

Nk’uko mu muco haba umurage, izi mbyino zigenda zihererekanywa uko imyaka iza indi igataha. Abiga kubyina akenshi babikoreraga mu Itorero ryari kandi rikomeje kuba irerero ry’umuco gakondo.

No licensed photograph yet
Four in five rooms open without one. Add a photograph with a declared licence and your credit sits under it, permanently.
Archival typographic plate · seeded for Rwandese folk dance+ Add licensed photo →
Understand in 30 Seconds · In Plain Words

Quick guide to Rwandese folk dance

Sourced or Silent · CC BY-SA 4.0

Nk’uko mu muco haba umurage, izi mbyino zigenda zihererekanywa uko imyaka iza indi igataha.

01 · What it is
Dance

Live movement, rhythm, costume, or staged dramatic performance passed between generations.

02 · Where & name
Rwanda

Written in its own script on record as Imbyino gakondo za kinyarwanda.

03 · How it is doing
□□□□ (Not yet assessed)

Documented in open cultural records, but no cited field assessment of its current vitality has been added here yet.

04 · Proof & reuse
2 cited sources

Every claim links to a public record below. Free to quote, teach, and share under CC BY-SA 4.0.

Chapter Takeaways
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite amateka akomeye y’umuziki n’imbyino gakondo. Mu Rwanda usanga mu muco w’abagituye hari umwihariko wo kugira imbyino gakondo zabyinwaga n’abakurambere mu rwego rwo kwigisha, kwinezeza mu birori bitandukanye, guhuza imiryango no kuyifasha kubana neza ndetse no kwifashishwa mu bihe by’ibyago aho akenshi wasangaga hari zimwe zifashishwaga mu bijyanye n’ubuzima bwa roho cyangwa mu mihango y’idini.Nk’uko mu muco haba umurage, izi mbyino zigenda zihererekanywa uko imyaka iza indi igataha.
1. Umushayayo cyangwa UmushagiriroUmushayayo ni imbyino izwi cyane ku gitsina gore.
2. Intore – Imbyino yagaragazaga indwanyi ku rugambaIyi mbyino yabyinwaga n’abasore bashaka kwerekana ko bakereye itabaro.
3. Ukurambagiza – Imbyino y’Abagabo n’AbagoreIyi mbyino akenshi bakunze kuyita iy’I bwami.
Common Questions Answered on Record
What is Rwandese folk dance in plain words?

Nk’uko mu muco haba umurage, izi mbyino zigenda zihererekanywa uko imyaka iza indi igataha. In local script on record, it is written Imbyino gakondo za kinyarwanda.

Where is Rwandese folk dance practised or documented?

Sources on this page place Rwandese folk dance in Rwanda.

What is the current condition of Rwandese folk dance today?

□□□□ (Not yet assessed): Documented in open cultural records, but no cited field assessment of its current vitality has been added here yet.

How do I cite or share this Rwandese folk dance entry?

Cite as: "Rwandese folk dance." folkroom, https://folkroom.org/art-forms/rwandese-folk-dance, text CC BY-SA, with attribution.

Share or cite this roomNo tracking · CC BY-SA 4.0
WhatsAppXLinkedInRedditFacebook

The tradition & historical record

3 min read · 2 sources

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika bifite amateka akomeye y’umuziki n’imbyino gakondo. Mu Rwanda usanga mu muco w’abagituye hari umwihariko wo kugira imbyino gakondo zabyinwaga n’abakurambere mu rwego rwo kwigisha, kwinezeza mu birori bitandukanye, guhuza imiryango no kuyifasha kubana neza ndetse no kwifashishwa mu bihe by’ibyago aho akenshi wasangaga hari zimwe zifashishwaga mu bijyanye n’ubuzima bwa roho cyangwa mu mihango y’idini.

Nk’uko mu muco haba umurage, izi mbyino zigenda zihererekanywa uko imyaka iza indi igataha. Abiga kubyina akenshi babikoreraga mu Itorero ryari kandi rikomeje kuba irerero ry’umuco gakondo. Usibye kubyina no gutozwa umuco, mu itorero ni ho higirwaga indirimbo kandi akenshi imbyino zijyana n’umuziki by’umwihariko indirimbo. Mu rwego rwo gukomeza gusigasira uyu muco mwiza dore ko kera nta buryo buhamye bwo kubika imbyino n’ibihangano mu buryo bwanditse cyangwa bw’ikoranabuhanga nk’uko muri iki gihe k'iterambere mu ikoranabuhanga bikorwa, ubu mu mashuri hashyizweho gahunda yo gutoza abana umuco bigishwa byinshi ku mateka, imivugo, indirimbo n’imbyino. Nta wakwirengagiza kandi uruhare rw’amatorero abyina mu buryo bwa gakondo ndetse n’imiryango mu rugendo rwo gukomeza gusigasira uyu muco wo kubyina. Iyi nyandiko iragaragaza zimwe mu mbyino gakondo zakorwaga ndetse zimwe zigikomeje gukoreshwa n’abanyarwanda bitewe n’ibihe imiryango n’igihugu kiba kirimo. 1

1. Umushayayo cyangwa Umushagiriro

Umushayayo ni imbyino izwi cyane ku gitsina gore. Iyi mbyino ishushanya ukwiyoroshya ndetse n’ubwiza bw’abanyarwandakazi dore ko ababyina baba basa n’abigana uko inka zigenda ndetse n’uko ibidukikije nk’amashyamba, ibiyaga, n’ibindi bigenda byizunguza. Gusa ibi nta wapfa kubibona kuko umuntu ureba ababyinnyi akenshi aba yarangajwe n’uburyohe bw’imbyino. Muri rusange iyi mbyino yerekana uko inyamaswa zitandukanye zo mu gihugu zigenda zirambagira mu buryo buryoheye ijisho nk’inzovu, isha, imparage n’izindi. 1

Umushayayo cyangwa Umushagiriro nk’uko bamwe bakunze kubyita, ushyirwa mu mbyino gakondo eshatu za mbere muri Afurika zikunzwe cyane. Uburyo ibyinwa usanga byerekana ugutuza, ukwicisha bugufi, ukwiyubaha, umutima mwiza, ubwiyoroshye, ubuziranenge, ubwiza ndetse n’ibyishimo biranga abanyarwandakazi bivugwa ko bafite ubwiza buhebuje muri Afurika. Iyi mibyinire ngo yerekana ishusho nziza y’uko inka ziba zimeze iyo zitambuka. 1

2. Intore – Imbyino yagaragazaga indwanyi ku rugamba

Iyi mbyino yabyinwaga n’abasore bashaka kwerekana ko bakereye itabaro. Iyi mbyino yerekanaga ko bashabutse (ari abantu banyaruka), ingufu no kugira ubwirinzi bukomeye ndetse n’ubushotoranyi nk’ubw’intare. 1

3. Ukurambagiza – Imbyino y’Abagabo n’Abagore

Iyi mbyino akenshi bakunze kuyita iy’I bwami. Yabaga ari imbyino nziza cyane ku buryo abayibyinaga bayitaga “Imbyino y’abakundana”. 1

4. Umurishyo w’ingoma

Abakaraza (abavuza ingoma) babaga ari cumi na batatu (13) dore ko uwo mubare wari ikimenyetso cy’ubutware bw’ingoma ya cyami. Abakaraza kera babaga ari abagabo ariko ubu n’abagore barabikora cyane. Ingoma zari iz’ingenzi cyane kuko zamenyeshaga ko umwami ahari. Zanakoreshwaga nka bumwe mu buryo bwo gutambutsa ubutumwa kuva ku Mwami kugera ku byegera bye ndetse n’abandi bose barimo inshuti n’abamufashaga mu buryo butandukanye. Abakaraza babaga bafite agaciro gakomeye I Bwami kubera uwo murimo ukomeye babaga bafite. Umutagara (Ingoma zose zavuzwaga) wabaga urimo Ishakwe, Ingoma nto kurusha izindi zose wasangaga yarabaga ireshya na santimetero zigera muri 47 (cm 47) ariko ikagira ijwi rirangira cyane (rigera kure). Habagamo Inyahura, Ingoma yabaga ireshya na santimetero zigera kuri 85 z’uburebure ikanagira ijwi rivugira hasi cyane, yanagiraga umurambararo munini kurusha Ishakwe. Umurishyo w’ingoma wanyuraga amatwi y’abatari bake. Ingoma kandi zavuzwaga ubwo habaga hari ibirori cyangwa se mu gihe cyo kwakira umushyitsi w’imena. Abakaraza bakoreshaga uduti tubiri kugira ngo ingoma zishobore kuvuga twitwa imirishyo. 1

The text above is adapted from the Wikipedia article “Imbyino gakondo za kinyarwanda”, available under the Creative Commons Attribution-ShareAlike 4.0 licence. 1

Rwandese folk dance is recorded in open cultural data. The structured record cited below does not describe the practice, and this entry has not yet been reviewed by a person familiar with the tradition. 2

No recording linked yet — know one? Point at it →
Sourced or Silent · Still Open

Questions awaiting a cited source

+ Answer with a source →
How many people perform it today?
When is it first attested, and by whom?
What does it look like? No licensed photograph yet.

Other rooms in Dance

Same family · with a photograph